Ubusanzwe abakoloni n’ubwo baje bakenewe uko byagaragaga bari bameze nk,abantu baje guteza imbere abanyafurika muri rusange kuko hari byinshi bari bazi n’abirabura batazi ariko abirabura babagaho mu nzego zose bari bigize ariko byaje kugaragara ko bari bafite gahunda mbisha yo kwiba gusenya, umuco wabo no guha umuco wabo abirabura ku gitugu

Byageze aho bigaragara ko bafataga abanyafurika nk’abashenzi mbese nk’abantu bari mu mwijima kandi bakeneye urumuri.Kwitwara nkabo hari benshi baje kubifata nk’ubusirimu nyamara twamaze kumenya ko ibyisnshi bakoze byari bigamije gusenya umuco nyarwanda.

Abanyarwanda baciwemo ibice bitewe n’uburyo babayeho.Hari ubushakashatsi nakoze mbona  ko basuzuguraga abanyarwanda kugeza ubwo bari barubatse utubari na hoteli  abirabura batagomba kwinjiramo keretse ufite icyangombwa cyatangwaga n’umwami w’U bubiligi .Ngo hari n’utubari twari twanditseho ngo :”Aha hantu ni nyabaggendwa usibye imbwa n’abirabura”

No mu kiliziya abaturage bacibwaga mo ibice. Hari aho abataragiye mu ishuri batari bemereye kwicara ngo n’intebe zabo ntizishyirweho agasego ko gupfukama ho

Habagaho n’icyangombwa  cyanditse cyagiraga umunyarwanda umuzungu ariko ngo hamaze gukorwa isuzuma ryimbitse bakakugenzura icyo kizamini wagitsinda  bakaguha icyo cyangombwa kitwaga ikarita y’indashyikirwa(carte de mérite civique)(civil servant record card)iyo basangaga utazi kurisha ikanya n’icyuma wabaga utakaje amanota,noneho basanga iwawe hari urwagwa cyangwa ikigage  ho byabaga birangiye icyo cyemezo wahitaga ukibagirwa.Iyo watsindaga icyo kizami wabaga ubaye nk’umuzungu ukagengwa n’amategeko nk’ayabo.Byagiye bihinduka buhoro buhoro kugeza aho abanyarwanda bigenze.

Ikindi bazanye amadini bategeka abakristu kubatizwa amazina y’amazungu ku buryo iyo wanze  batamubatiza yewe no kugeza n’ubu usanga hari abana bafite amazina ari ku ikarita yo kubatizwa(Padiri yategetse)Atari yo ari ku irangamuntu

Biracyagoye ariko harimo n’imyumvire y’abanyafurika.Ubukoloni mu bihugu bwararangiye baragenda ariko bahindura ubundi buryo bwo gukoloniza tutari kumwe ni ukuvuga ko tukiri mu bukoloni

Ikindi kintu kikigoye  ni ukuntu bategeka abirabura umuco w’ubutinganyi ari uwabo ariko bagategeka abirabura kuwufata kugeza naho ibihugu bifatirwa ibihano kubera ko bitemeye iiyo myitwarire.

Nibyo buri muntu wese afite uburenganzira bw’uko yavutse ariko  kuki bigomba kuba ku ngufu zabo?

 Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *