UKO AMAZINA Y’AMANYARWANDA AGARAGAZA AMATEKA

Nk’uko nabikomojeho rero imiryango nyarwanda yabaga yarabayeho ku buryo butandukanye

Burya amazina y’amanyarwanda yabaga afite impamvu nyinshi n’ibisobanuro

Ingero zihari ni nyinshi ariko umuntu yavuga kuri zimwe nazimwe:

-Amazina agaragaza umwanya umwana yavutse mo tuvuge nk’imbyaro ya mbere cyangwa abana b’imfura (IRIZA, NYIRAMARIZA ,KARIZA…)

-Amazina iyo uwamubanjirije yabaga yaritabye Imana (MURAMIRA…)

-Amazina y’abana bavuka ku mwanya wa karindwi(NYANDWI)

-Amazina y’abana bavuka ku mwanya wa munani(KANANI,NYIRAKANANI ,NYIRAMINANI….)

-Amazina y’abana bavutse ku mwanya wa cyenda (NYABYENDA)

-Amazina y’abana bavutse ku mwanya wa cumi(MACUMI)

-Abana bakurikiye abana benshi(MISAGO)

-Abana bavutse abamubanjirije baritabye Imana (GASIGWA)

Si ibyo gusa amazina yabaga afite ibyiciro bitandukanye twavuga :

-Amazina y,ubutwari(TURATSINZE .NDABAGA….)

-Kwfuriza umwana kuzatunga inka nyinshi (GASHUMBA)

-Ayerekana ko bizera Imana (HAKIZIMANA, HAKORIMANA, BIZIMANA…)

-Ayerekana ubwoko(GATWABUYENGE,SAGATWA,SEMUTUTSI,SAGAHUTU,GAHUTU )Aha icyo nakongeraho si ngombwa ko yagombaga kuba umutwa ngo yitwe sagatwa cyangwa umuhutu ngo yitwe Gahutu cyangwa umututsi ngo yitwa Gatutsi

-Avuga igihe bavukiye (MAJORO, SEMAJORO)

-Avuga abavutse ba se cyangwa ba nyina bari i safari (SAFARI, NYIRASAFARI….)

-Avuga uko ibihe byaribimeze(SAMVURA-hagwa imvura SEMIYAGA -hari umuyaga )

-Avuga aho bavukiye (SEMASAKA)yavukiye mu murima w’amasaka

-Avuga kubaho no kuramuka(HAGUMA,MBONABUCYA)

-Agaragaza ubutegetsi buriho (NDIKUMWAMI, NKUNZUWIMYE, NDIBWAMI, MUKAPEREZIDA)

-Agaragaza ko umwana bifuza ko azaba intwari(RWABIGWI,RWESINGIMBI,MACUMU)

-Agaragaza ko abantu baturanye batabanye neza (MBARIMOMBAZI, SIBOMANA, NTAHONTUYE, SIKUBWABO, BIHOYUBUSA, NTAKABURIMVANO, MWIRABUMVA…)

Habagaho amazina y’amahimbano bitaga umuntu ukuze  nko ku mwaduko w’abazungu bakamwita nk’izina badashaka ko arimenya bakarivugana hagati yabo gusa  banarivuga ntamenye ko ari we bavuze  warisesengura ukumva  ko  uwo muzungu cyangwa umwarimu kw’ishuri  yabakandamizaga(NYAMUNIGA-umugome MUDONDOZI-ko agenzura cyane

Abanyarwanda bitaga amazina menshi atandukanye ariko ntibyababuzga gutira no mu mahanga  burya hari abari bafite mazina y’amahima  akomoka  i Bugande  cyanwa y’abakongomani akomoka muri congo bikerekana ko babanaga n’abo banyamahanga cyangwa ko batemberaga

Uko rugenda rutera imbere usanga abantu ku mazina yabo bagenda bayongera ho imyuga yabo  yaba ari nko mu bantu batamuzi  bakamubaza uko  yitwa akavuga  urugero a ngo :”Nitwa Docteur Bosco”Kubera ko ari muganga cyangwa se ngo Nitwa Ambassadeur Olivier…twageze aho  abantu batagitinya kwita abana amazina yombi y’amazungu.Ugasanga umuntu yitwa Vainqueur Alphonse cyangwa Jean Jacques Bosco

Ni uko byagiye bihinduka kugeraho n’aho  ingoma ya cyami ihinduwe iya Repubulika  abana bagahabwa amazina y’ubutegetsi buriho bifuza ko ababana babo bazabo nkabo amazina nka (KAYIBANDA ,HABYARIMANA KANYARENGWE KAGAME) abana benshi bagiye bayahabwa

Ubundi habaho amazina bita utubyiniriro na n’ubu aracyariho yerekana ukuntu ateye cyangwa uko yahoze ari umwana

 MUGONGOMUGALI (Umuntu munini) MAFUTI-yarakubanaga cyane

Mu gutebya hariho andi mazina ahabwa abana twakwita ko ari nk,incyuro  umubyeyi w’umugabo yabaga ameze nk’ucyurira uwo bashakanye:

MBWAYAHANDI, JYAMUBANDI, NKUNDIBIZA ngo ni amazina abagabo bita abana bavutse ariko umugore yaramuciye inyuma umugabo agasanga nta yandi mahitamo Agomba kubarera

 Naho MUKAGATARE RWASUBUTARE (ngo ni amazina  abagabo baha abana babo ngo barasanze ibintu bitameze neza)

 Kera umwana yamenyaga izina rye aho rituruka kubera ko babaga bataramye bagaca imgani bakavuga ibisakuzo ubu ngubu ntabwo ariko bikimeze umuco warahindutse cyane .Muri make rero iyo usesenguye amazina y’ikinyarwanda uhita usoma mo amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami ugahita usobanukirwa n’uko umuryango nyarwanda wabagaho n’imibanire yawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *