
UKO UBUKOLONI BWAHINDUYE ISURA Y’UBUNYARWANDA
Iyo umuntu asesenguye yitonze amazina y’ikinyarwanda asanga amazina y‘ikinyarwanda ameze nk’aca amarenga kandi atabyitondeye ntiyapfa kumenya igisobanuro cy’izina yahawe cyangwa icyo ay’abandi asobanuye.
Cyera umwana bamwitaga izina bakurikije ibintu byinshi birimo uko yageze kw’isi,igihe yahagereye,ibyabaga icyo gihe’ibyo bifuzaga ko byazamubaho(tuvuge yenda ko ise yabaga ashaka ko azaba intwari )n’ibindi n’ibindi……Iyo amazina atabaga yerekana inkomoko y’umuryango runaka yabaga yuzuyemo amarangamutima atandukanye mbese muri make habaga hari impamvu y’iryo zina abo ukomokaho baragize neza cyangwa baragize nabi.
Ikikubwira ko amazina y’amanyarwanda afite imbaraga ni uko hari imigani yimigenurano imwe n’imwe ibikomozaho;urugero:
“Iso ntakwanga akwita nabi”—“Izina niryo muntu”—“Izina ni irikujije…”Bakavuga ko nta zina ribi ribaho kuko uwaritoranyije yabaga yabitewe n’impamvu runaka.
Kwita izina byari bifite umuco n’umuhango.Iyo umubyeyi yabyaraga yajyaga ku kiriri bakahacana umuriro kugira ngo ashyuhe ,ku munsi wa karindwi umubyeyi agasohoka akajya mu muryango akicarana n’umugabo we bakamuha umwana akamusimbiza agira ati:Nkwise Runaka.Byaje kugera aho bizamo igisirimu bagatumira abandi bana nabo bakita amazina y’abana nyine maze bakabaha ibiryo(byitwa kurya ubunnyano);mu mazina y’abana batanze nta na rimwe bafatagamo(ayo mazina bayitaga amazina yo ku mbuga( usibye ko abana bajyaga bacishamo bakamuhamagara ayo bamwise ariko byabaga ari ugutebya ) iryo ise yatanze ntawarivuguruzaga ryabaga rimeze nk’indangamutu y’uwaryiswe. Sekuru cyangwa Nyirakuru w’umwana yashoboraga kuba yamwita izina ariko akenshi irya se niryo ryagiraga ingufu
Imbaraga z’amazina tuzibonera mu butumwa yatangaga ari ku muco, ku byerekeye Imana basenga, ku butwari ,ku moko,ku gihe umwana yavukiye (haba ku mwanywa cyangwa ninjoro),aho yavukye (mu nzira cyangwa mu masaka….)cyangwa hari nk’ingorane zabaga ziri mu gihugu,ubutegetsi bwariho se ,imico bifuzaga ko umwana azagira n’ibindi n’ibindi.
Aho abakolon ibaziye bategeka ko abantu bazajya bitwa amazina nk’ayabo barabivangavanga bazana batisimu badutesha umuco n’indanga gaciro zawo ni uko amazina y’amanyarwanda aba yiswe amapagani.
Imiryango nyarwanda yabaga yarabayeho ku buryo butandukanye kandi mu bisekuru byinshi.Ubundi mu muco nyarwanda umuntu yabaga agomba kumenya igisekuru cye nibura akamenya amazina y’abakurambere be bagera kuri makumyabiri(20) ubu ni mbarwa bakubwira igisekuru cyabo kuko uko ibihe byagiye bisimburana abantu bagiye bafata amazina y’abazungu batazi n’icyo asobanura yewe hariho n’abitwa amazina yabo yose ari ikizungu.Nguko ubukoloni bwise amazina y’amanyarwanda amapagani gahoro gahoro bagenda batwambura indangamutu y’ubunyarwanda
