Ibintu by’ingenzi wakura mu byambayeho igihe nari umwimukira w’Umunyafurika muri Australie

Muraho neza nshuti! Mbahaye ikaze ku muyoboro w’ ibiganiro by’amajwi by’umuryango wa Rubasha (The Rubasha Family podcast)

Uyu munsi, ndashaka kubagezaho bimwe mu bitekerezo byanjye ku mpamvu abazungu bo muri Australie barimo kureka kujya mu nsengero– Ni ikibazo nakunze kwibaza cyane ku mutima  kuva Jyewe n’ umuryango wanjye twakwimukira hano tuvuye Rwanda..Navukiye mu muryango w’Abagatolika mu Rwanda, mba Umuporotesitanti muri Kenya hanyuma nza kuba Umuperesibiteriyani muri Australie, kwizera Imana kwanjye niyo ntwaro yamfashije guhangana n’ibibazo bikomeyecyane by’ buzima.Tumaze kwimukira muri Australie twahoraga dusenga dusaba Imana kutuyobora, kuduha imbaraga n’ubushobozi bwo kumenyera ubuzima bushyashya. Kiliziya yaduhaye ikaze, iba urugo rwacu rwa kabiri n’umuryango wacu.

Ariko uko igihe cyagendaga, naje kubona ikintu kidasanzwe. Abazungu b’Abanya-Australie, bahoze ari bo benshi mu itorero ryacu, baje kwigendera nza gusanga ya myanya bicaragamo mu itorero ariyo yuzuye imiryango y’abimukira nkatwe. Ndetse hari n’insengero zafunze, zihindurwamo zimwe  utubyiniriroi cyangwa amazu ndangamurage.

 Ese kuki ibi byaberaga mu gihugu cyuzuye umutekano n’ubwisanzure kandi ari byo byakagombye kworohereza abantu gukurikirana iby’idini n’ukwizera kwabo? Kuri twebwe abimukira, ukwizera Imana ni kwo byose: Ni kwo nkingi idukomeza kandi akenshi ni na kwo soko y’ingenzi y’imbaraga zacu. Ariko ku Banya-Australie benshi bakuriye mu gihugu cy’ubudahangarwa kandi gifite umutekano, ukwizera Imana byasaga nk’aho bitari ngombwa cyane.Babayeho ubuzima bwuzuye ibyishimo ariko budafite umuhamagaro uhoraho wo gusenga watumye imibereho yacu ihinduka mu buryo bwimbitse.

Urugendo rwacu rwo kujya muri Australie rwarangwaga n’amasengesho menshi, cyane cyane igihe twari dutegereje uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu. Kwizera Imana no gusenga si ibintu twahitagamo; ahubwo ni zo ntwaro zadufashije kurama. Ariko uko twagendaga tumenyera hano, natangiye kubona ko abazungu benshi b,Abanya-Austaralie babashije kwibeshaho no kumenya impamvu y’  ubuzima  batiriwe bajya mu nsengero.

Basaga n’abafite amahoro no kunyurwa, bishingiye ku mibereho myiza itari ishingiye ku bikorwa by’idini.Maze kwitegereza ibyo bintu byatumye nibaza byinshi ku byerekeranye n’uko mbona ibintu. Ni gute, umuntu ashobora kugira imibereho ifite ireme atiringiye ukwizera Imana ku buryo buhoraho? Ni gute byashobokaga ko umuntu yagira icyo ageraho  nta fatizo bifite kuri kiliziya cyangwa itorero runaka?

Kubona Ibisubizo by’ibyo bibazo ntibyari byoroshye, ariko uko imyaka yagendaga ihita, naje gushyira  nsobanukirwa n’ibi bintu by’ ukwemera Imana  n’ubuzima  mu buryo bwagutse kurushaho. N’ubwo kwizera Imana ari byo njyewe ngishingiraho, nitoje gushima no gusobanukirwa ko buri wese agira urugendo rwihariye. Ku bimukira nkatwe, birashoboka kiliziya izahora ari yo ifite umwanya w’ibanze. Ni yo yongera kuduhuza n’iwacu nk’imiryango isangiye ibyiringiro n’indangagaciro mu gihugu cy’amahanga.Ariko Ku bandi, intego y’ubuzima igerwaho hanze y’inkuta z’insengero, mu buryo butandukanye bw’imiryango n’uko bashyikirana.

Urwo rugendo rwanyigishije ko agaciro ko kwizera Imana cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwo kugira intego y’ubuzima, bishingiye ku buryo bituyobora  abantu kubaho  barangwa n’ineza, ubunyangamugayo n’impuhwei. Ibyo niboneye ubwanjye nk’ umwimukira binyibutsa  ko n’ubwo Kwizera Imana  bimpa imbaraga, hari uburyo bwinshi abantu bashobora kuboneramo amahoro, ibyishimo no kunyurwa.Twaba turi muri nsengero cyangwa mu yindi miryango,twese tuba dushakisha uko twahura n’abandi no kwigirira akamaro mu buzima bwacu.

Ndabashimiye kuba  mwifatanyije nanjye mu gutekereza kuri ibi bibazo. Mu gihe ngikomeza urugendo rwanjye rwo kwizera Imana no gusobanukirwa,ndabashimiye  kubera amahirwe mwampaye yo kubasangiza ibitekerezo byanjye.Ni icyifuzo cyacu ko buri wese yakabonye inzira imwerekeza hafi y’abo turi bo mu by’ukuri kandi iduhuza na buri wese, tukiyemeza gokomeza ukwizera Imana  kwacu n’ubumuntu dusangiye.

Kanda hano urebe Video yacu yo kuri You tube:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *