
Ubundi ikintu cya mbere kiranga umuntu uwo ari we wese (Identity) ni izina rye.
Imyaka ishize ari myinshi abakoloni baradutegetse gukoresha amazina yabo kandi baje barabigambiriye kuko bazi neza ko bisubiza inyuma imitekerereze yacu,ibyo tugamije gukora ahubwo n’ibyo twagezeho bikagenda bisibangana ibyo kandi ntabwo byagaragaye mu mazina gusa.
Abakoloni basanze abanyarwanda bafite umuco wabo bafite ukuntu bavura abarwayi babo bafite imiti ya Kinyarwanda bafite n’uburyo bwabo babana n’Imana ariko bategeka ko ibintu byose tugomba kubikora nkabo.Murumva ko tuba tugeze kure.Ntabwo umuntu yabigira nk’itegeko ariko ndashishikariza abanyarwanda kwita abana babo amazina y’ikinyarwanda kugira ngo twigarurire umuco wacu tunabohoke mu mutwe kuko abakoloni badushyizemo imyumvire idusubiza inyuma.
Abantu bagira imitekerereze itandukanye kandi ni uburenganzira bwa buri muntu gukora icyo ashatse cyose bitabangamiye abandi.Ariko mu myumvire yanjjye mbona kutagira izina ry’ikinyarwanda kandi uri umunyarwanda ukitwa amazina yo muzindi ndimi burya ni uko uwayakwise aba atabitekerejeho neza burya birangira n’umuco utakariyemo cyangwa n’umuryango ukagenda usibangana.
Murakoze